kirabovefrance@gmail.com Kimironko munsi ya KIE Inyubako : NARTZALUS House Etage ya 1, umuryango wa 313 +250 783 327 954


ABO TURI BO

KIRABOVE FRANCE (K@F)
Numéro Siret : 89208342900019

Ni Sosiyeti ikorera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu karere ka Essonne (91), mu mujyi wa
Bondoufle (91070). Ikaba ikora mu bijyanye no guha abantu serivisi z’ibyerekeranya
n’ubucuruzi bw’ibintu by’uburyo bunyuranye. Ikorana n’abantu baba abikorera n’abacuruzi
ndetse n’abantu basanzwe.

a. Uko yavutse

Imikorere ya K@F ni igitekerezo cyavutse mu mwaka wa 2014 ubwo uwayishinze
MmeTuyizere Happy yigaga muri Kaminuza iby’imiyoberere y’imishinga n’amasosiyeti mu
buryo buvuguruye i Grenoble mu Bufaransa. Muri icyo gihe inshuti ze n’abo baziranye baba
mu bindi bihugu bamutumaga kubagurira ibintu byo mu Bufaransa babaga bifuza ariko kujya
kubyigurira bitaborohera. Bityo we rero barabimutumaga, bakamuha amafaranga yishyuye ibyo
bifuza byose n’ayo kubiboherereza iwabo, akabibakorera mu gihe atabaga afite amasomo
cyangwa ibiraka yakoraga yiga.
Nyuma mu myaka yakurikiyeho nibwo we n’umugabo we Grondin Wilfried biyemeje
kubikoramo umushinga bityo baza gushinga iyi sosiyeti ikora mubyo kugurira abantu ibintu i
Burayi ikabiboherereza iwabo, ndetse nyuma bongeramo na serivisi zo gufasha abashaka kujya
ku mugabane w’i Burayi gutembera cg mu by’akazi, bakeneye uwabafasha abagira inama
anabayobora mu byo bifuza gukora bahageze byaba ari ugusura cg gutembera. Banakorana
kandi n’inzobere mu byo gushakira abanyeshuli amashuli mu Bufaransa, babagira inama,
bakosora CV zabo ndetse n’inyandiko zisaba amashuli, bakabashakira Kaminuza zo mu gihugu
cyose cy’u Bufaransa zihwanye n’ibyo bifuza kwiga. Babatiza kandi aderesi y’i Burayi kugira
ngo Kaminuza zibone uko zibasha kubasubiza bitagoranye, bikanabongerera amahirwe yo
guhabwa amashuli kuko babarwa nk’abafite aho babarizwwa i Burayi.

b. Intego yacu

Muri K@F intego ni imwe rukumbi, nuko umuntu wese agira uburyo yabasha gutumizamo
ikintu mu bihugu by’i Burayi ku buryo bworoheje kandi atavunitse. Ikindi ni ukubabera Sosiyeti
ibatumira mu butembere cg kuza mu bijyanye n’akazi (ubucuruzi, ibitaramo ku bahanzi, etc..),
ibafasha ikabagira inama, ibafasha gusobanukirwa, ikabayobora mu byo bifuza byose
bahageze. Muri K@F ibyifuzo by’umuntu wese birubahwa. Abakozi bacu n’abo tugirana
ubuhahirane, tubahitamo dukurikije agaciro baha kubahana n’imyitwarire myiza mu kazi kabo,
kuko icyo tugamije nuko abatugana bose bisanga kandi bakubahirwa serivisi basaba uko yaba
ingana kose. Duharanira gutega amatwi abatugana, tukita ku byifuzo bya buri wese
by’umwihariko.

0