kirabovefrance@gmail.com Kimironko munsi ya KIE Inyubako : NARTZALUS House Etage ya 1, umuryango wa 313 +250 783 327 954


IBIGENDANYE NO GUTUMA IBICURUZWA

1. Utumiza igicuruzwa cg byinshi i Burayi anyuze kuri KIRABOVE France (K@F)
agomba kwishyura amafaranga yo kugura icyo atumye, hanyuma akishyura aya serivisi
n’ayo kohereza igicuruzwa cye.
2. Ibicuruzwa tugurira ababidutuma ni ibicuruzwa bishya mu byo kwambara n’ibikoresho
bindi by’uburyo bwose, imodoka ni zo zonyine kugera ubu tugurira abadutuma
zaramaze gukoreshwa.
3. Igicuruzwa tubanza kureba ubuziranenge bwacyo mbere yo kucyoherereza uwagitumye
byanashoboka tukamwereka uko kimeze ku ifoto mbere yo kukishyura na nyuma.
4. Kuri buri bwoko bw’ibicuruzwa twubahiriza amabwiriza n’amategeko y’u Rwanda
n’ibindi bihugu muri rusange agena itumizwa ryabyo mu mahanga.
5. Ibiciro byacu bya serivisi ku byo umukiriya adutumye bigennye hakurikijwe ingano
y’amafaranga ateganywa gutumwamo ibicuruzwa, ibyo biciro bibasha guhinduka
hakurikijwe uburemere n’ingano z’ibitumijwe.
6. Mu rwego rwo gutuma abakiriya bacu batishyura ibya mirenge ku byo badutuma, K@F
ikora ibishoboka byose ishakishiriza buri mukiriya ibitumizwa bifite ubwiza n’agaciro
gahanitse ku biciro byagabanijwe mu buryo bwose bushoboka.
7. Uburyo bwo koherezwa bukoreshwa, buterwa n’igihe umukiriya yifuza kwakiramo
ibyo atumye, uburemere bwabyo cg ingano yabyo. Ibicuruzwa binini nk’amamodoka
cg amamashini aremereye binyuzwa mu nzira yo mu mazi bikamara igihe kingana
n’ukwezi kuzamura. Ibindi bicuruzwa bitoya biza bitarenze igihe cy’ukwezi.
8. Ibicuruzwa bitaje mu buryo wo kurangura byakirwa n’ibiro bya K@F i Kigali hanyuma
umukiriya wese agatumizwa gufata ibyo yatumye. Ibicuruzwa byatumwe mu buryo bwo
kurangura bigomba kongera gucuruzwa mu Rwanda, binyura muri Magerwa, umukiriya
akajya kubifatayo yitwaje amafaranga y’imisoro asabwa.
9. Igicuruzwa kigize ikibazo cyaramaze gukoreshwa n’uwagitumye ntikishyurwa,
ntikinaguranurwa. Umukiriya agomba kugenzura igicuruzwa cye kikimugeraho,
akigishyikirizwa n’umukozi wa K@F.

0