DUFASHA ABANYESHULI KUBASHAKIRA AMASHULI MU BUFARANSA
Iyi serivisi ntabwo ari iya K@F nyirizina ahubwo itangwa n’abafatanyabikorwa bayo
bakora muri serivisi zo gushakira abantu amashuli mu Bufaransa(France).
Kugira ngo bagufashe gushaka ishuli mu Bufaransa (France) ugomba kuba ufite ibi
bikurikira :
➢ Impamyabumenyi z’amashuli warangije
➢ Indangamanota zawe
➢ Byose bigomba kuba biheshejwe agaciro (notification)
➢ Ni ngombwa ko biba bihinduwe mu gifaransa n’amakompanyi (company) yemewe
na leta abifitiye uburenganzira.
❖ UKO BIKORWA
Nyuma yo kwakira dosiye yawe ishyikirizwa abafatanyabikorwa ba K@K
bakayisuzuma hanyuma bagatangira kugushakira amashuli bakoresheje aderesi
ya K@F yo mubu FARANSA.Ibi byorohereza amashuli mu kugusubiza kandi
byongerera amahirwe gusaba kwawe kuko ufatwa nk’ufite aho abarizwa i
Burayi.
Abagushakira amashuli bakosora imyirondoro yawe (CV) bakayikora mu buryo
bunoze kandi bushimwa n’amashuli yo mu Bufaransa. Bagukorera kandi
amabaruwa yo gusaba yandikanywe ubuhanga asobanura umushinga wawe
n’impamvu wifuza kwiga mu Bufaransa.
Mu gushaka amashuli kwishyura bikorwa mu bice bibiri : Icya mbere cysihyurwa
ugitanga dosiye, ikindi kikishyurwa wabonye ishuli.
NB : Uburyo iyi serivisi yishyurwa bigenwa n’abafatanyabikorwa bavuzwe hejuru.
Iyi serivisi inagenewe abahanzi bifuza kujya mu bitaramo i Burayi cyangwa gukorana indirimbo n’abahanzi
babayo. Abo basanze badusaba kubabatumirira.