kirabovefrance@gmail.com Kimironko munsi ya KIE Inyubako : NARTZALUS House Etage ya 1, umuryango wa 313 +250 783 327 954


TUGURIRA ABABYIFUZA IBINTU I BURAYI BY’UBWOKO BWOSE

Umuntu abasha gutuma ibintu byose yifuza byaba bike cyangwa byinshi, kuva ku
gitoya nk’umwenda cyangwa isakoshi kugera ku kinini nk’imodoka cyangwa
imashini z’ubwubatsi.

K@F ikora n’ibyo kukurangurira ibicuruzwa wifuza.

❖ UKO BIKORWA

- Umukiriya atubwira ibintu cyangwa ikintu yifuza, abasha kuba akizi neza
cyangwa atagisobanukiwe neza, icyo gihe iyo atakizi tumufasha
kugisobanukirwa neza tukamwereka ingero z’icyo kintu mu biri ku isoko I
Burayi hanyuma agahitamo.

- Icyo ahisemo tumubwira igiciro cyacyo, akishyura amafaranga tukakimugurira.
Iyo tumaze kukigura umukiriya yohereza amafaranga ya komisiyo n’ayo
kucyohereza. Umukiriya kandi abasha guhitamo gutangira icyarimwe amafaranga
yo kugura, komosiyo ndetse n’ayo kohereza mu rwego rwo kwirinda kwishyura
inshuro nyinshi amafaranga yo kohereza.

- Iyo ibyo yatumije ari ibicuruzwa yaranguye, bijya muri douane (MAGERWA
mu Rwanda) akazajya kubikurayo yishyuye imisoro asabwa.

- Iyo inyatrumijwe Atari ibyo gucuruzwa, umukiriya abifatira kubiro bya K@F i
Kigali.(Rebera hano aho biherereye)

- Iyo umukiriya akeneye yuko tubimugereza mu rugo, arabitumenyesha akishyura
iyo serivisi.

0